INYUNDO IKORESHA UMWUKA ๐Ÿ‘ท๐Ÿฝโ€โ™‚๏ธ๐Ÿ‘๐Ÿฝ

RIVERยฎ NAIL GUN

Akenshi iyo umuntu abonye icyuma, cg imashini nk'izi kuri murandasi, agira amatsiko y'icyo ikora. Iyi yo rero ishusho yayo yabanza kugushuka ukayoberwa niba ari inyundo nk'uko umutwe w'inkuru ubikomozaho.

Iyi nyundo mu buryo nyabwo, ikoze ku buryo imbere ifite aho bashyira udusumari twabugenewe, tunyororotse ku buryo kwinjira mu giti, mu rubaho cg icyuma cyoroheje bidatwara umwanya n'imbaraga.

Bigenda bite kugirango umusumari winjire?

Soma inkuru...

ROBINE IKOMEYE YA RIVER๐ŸŒŸ๐Ÿšฐ๐Ÿ’ฆ๐Ÿ‘ท๐Ÿฝโ€โ™‚๏ธ๐Ÿชด

RIVER BRASS TAP - ROBINET

Ubusanzwe mu Kinyarwanda izina Robinet ni iritirano ryo mu gifaransa (Robinet), ariko umuntu avuze ko ari igifunga cy'amazi ntabwo yaba yibeshye, wenda nawe usoma iyi nkuru wagira icyo utwunganiraho. Ariko rero iyi Robine ya RIVERยฎ Ifite umwihariko ko ikoze mu ruvange rw'ibyuma bituma itagwa ingese. Ibyo byuma bikaba bikomoka mu mabuye y'agaciro y'umuringa (Copper) na Zinc tutaboneye ikinyarwana.

Ibi rero bituma iyi Robine ikomera mu kuramba, mu kwizerwa mu gutanga amazi azira ubwandu burimo ingese, kandi ino kuba ihendutse buri wese yayigurira.

Ese ko hari Robine zidafunga kandi zigahora zinyera amazi?

Soma inkuru...

๐ŸŒŸUmutego w'impumuro mbi - Gully Trap / Sifo.๐ŸŒŸ

GULLY TRAP / SIFO

Iki gikoresho abafundi bakunze kwita sifo (Siphon cg caniveau) mu rurimi rw'igifaransa cg mu cyongereza (Gully trap) cyagenewe guhagarika impumuro mbi yaturuka ku munuko uba aho imyanda ihurira.
Kenshi murabizi ko mu bwiherero, mu gikoni ndetse no mu bwogero haturuka amazi yakoreshejwe. Bityo rero aho ajya akirunda, birumvikana ko agira impumuro itari nziza, iterwa nyine n'imyanda.

Mu bwubatsi bwa kinyamwuga rero, iki gikoresho ni ingenzi kuko kirinda ko uwo mwuka ushobora kugaruka inyuma ukaba wanukira mu nzu.

Soma inkuru...

UTUNZE TURNEVISI, NTAGIRA IKIBAZO CY'IBIDAKORA NEZA

RIVER Screwdriver

Turunevisi ni igikoresho gikenerwa ahantu henshi cyane. uyikoresha aba ayifashe mu ntoki ze. Yagenewe gufungura no gufunga imisumari yabugenewe, ariyo mu ndimi z'amahanga twita amavisi "Vis / Screws".

Abakora ibya elegitoroniki, umuriro w'amashanyarazi, abubatsi, ababaji n'abandi bakenera iki gikoresho bose. Izi turunevisi rero ziba zitandukanye bitewe n'imisumari ziba zizafungura, cyane cyane uzabibonera ku mutwe wayo. Urugero hari amavisi afite akobo k'agasaraba n'andi afite akobo karambuye nk'akarongo.

Uburyo ikoramo.

Soma inkuru...

AKUMA GATERANYA AMATIYO YA PPR ๐Ÿšฐ๐Ÿšง๐Ÿ‘ท๐Ÿพ

PPR Welding machine, Akuma gateranya amatiyo

Nk'uko mu izina ry'aka kamashini mwabisomye, harimo ijambo guteranya, guhuza. Ibi rero wakwibaza uti bigenda bite? Akamashini gateranya PPR ubundi gakora gacometse ku muriro, kuko amatiyo ya pulastiki (PPR) aba agomba gushyushwa kugirango afatanishwe.

Abakora umwuga wo guteranya amatiyo y'amazi mu buryo bugezweho kandi bwa kinyamwuga barakifashisha. Igihe cyose bakeneye guteranya amatiyo aho bayakatiye, aho se bagiye kuyafunga n'ibindi.

Gakora gate?

Soma inkuru...