MUTOBOZI - IMASHINI ITOBORA IGENDANWA

RIVER Drilling Machine

Umufundi wabigize umwuga agirwa n'ibikoresho bimufasha mu mirimo ya buri munsi. iyi mashini itobora imyenge itandukanye kandi ahantu hatandukanye. Mu byuma, mu biti ndetse no ku nkuta z'amazu dutuyemo. Byumvikana ko yagenewe gukoreshwa ahantu henshi, ariko tutanibagiwe ko yanafunga ikanafungura amavisi n'amaburo.

Iby'ingenzi wamenya kuri iyi mutobozi.

Soma inkuru...

TENAYI, IPENSI Y'ABAFUNDI

RIVER TOWER PINCER PLIER

Iyi pensi nk'uko bigaragara ku mashusho yayo, yakorewe cyane cyane gufasha uyikoresha gukurura cg gukura imisumari n'utwuma twafashe mu mbaho, mu biti cg ibindi bintu, ariko cyane cyane bikoze mu giti. Ishobora no gukoreshwa mu kugonda, gukata no gukurura insinga zitandukanye bitewe n'aho bashaka kuzicisha, cg ziri kure aho intoki zitagera.

Ibintu by'ingenzi iyi pensi yagenewe:

Soma inkuru...

IRANDA IGIKORESHO UMUBAJI ATABURA

RIVER IRON JACK PLANE

Umubaji utagira iranda, uwavuga ko atagira icyo ageraho ntiyaba yibeshye. Ibi si amakabyankuru, ahubwo ni ukuri kuzima. Impamvu nta yindi, umubaji wabigize umwuga akenera ko urubaho ruba rusoje neza, ruringaniye, rwogeje, rudafite amasubyo asumbana dore ko ibiti bigira amasubyo. Cg se imigongo ya hato na hato isumbana ku giti, urubaho n'impera zarwo.

Mu buryo burambuye IRANDA ikora ite imaze iki?

Soma inkuru...

ITYAZO RY'AMASHANYARAZI 👌🏼

Bench GRINDER

Nta gushidikanya ko ubunyamwuga n'akazi kanoze, byose birangwa n'ibikoresho byiza, ariko tutibagiwe n'ubumyenyi bw'ubikoresha. Iri tyazo rikoresha amashanyarazi, umuntu urifite mw'isarumara, cg igaraji, akora byinshi neza kandi mu gihe gito.

Mu by'ingenzi twavuga rishobora gukoreshwamo ni nko gutyaza no gusena ibyuma bitandukanye, koza ingese, amarangi n'imyanda bifata ku byuma no guconga cg gusongora ibintu bitandukanye bikenewe mu gihe runaka.

Ibyo ityazo rikora mu buryo burambuye

Soma inkuru...

URUKERO RWIKARAGA IGISUBIZO MU KWIHUTISHA AKAZI👌🏼👷🏽‍♂️

River Circular Saw - URUKEZO RWIKARAGA

Ubusanzwe urukero rugira igifashi umufundi afataho asunika ajyana imbere n'inyuma, kugirango abashe gukata cg gusatura imbaho n'ibiti. Ariko uru rwo rufite umwihariko wo ugira ishusho y'uruziga kandi rugakoreshwa n'imashini irukaraga.

Nta zina ryihariye mu Kinyarwanda ryahita riboneka, ariko uru Rukero rwikaraga rugizwe n'urukero ubwarwo rukoze mu ruziga, noneho rukaba rufashe ku mashini ifite moteri ikoreshwa n'amashanyarazi, ari nayo irukaraga cyane, bigatuma narwo rushobora gukata imbaho, ibiti, ibyuma n'ibintu bikoze muri plasitiki (Plastic).

Impamvu uru rukero rukenewe mu kazi ni izihe?

Soma inkuru...