




Aka kuma nk'uko kitwa, gakata ibirahure iyo ugakoresha akifashisha aca akarongo ku kirahure kigiye gusaturwa, cga gucibwamo kabiri. Ku mutwe wako habaho akantu k'akaziga ubundi bita diyama, gakomeye ku buryo iyo utsindagiye gasiga umurongo ku kirahure. Mu gihe rero cyo kumanyura ikirahuri kigakurikira wa murongo kikiyasa neza.
Ese aka kuma gakata ibirahure byose?
Oya siko biri, buriya ibirahure byose ntibiba bikoze kimwe cg byaranyuze mu muriro ungana igihe bibumbwa. Dore ko ibirahure muri rusange bituruka mu mabuye n'umucanga byashyuhijwe ku rugero rwo hejuru cyane.
Aka kuma gakata ibirahure birambutse, bigenewe gushyirwa mu madirishya, imiryango, za cadere n'ahandi ngombwa, akenshi usanga biba ari ibirahure byakorewe kuba byakatwa. Naho ibirahure bindi nk'iby'inzoga, ibyo kunweramo, iby'amatara byo ntibikatwa n'utu twuma. Bitewe n'uko byakozwe. Ariko nabyo bifite ubunti buryo bishobora gukatwamo tutavugira aha.
Inyungu iri mu gukoresha Akuma gakata ibirahure.
Gukata ibirahure neza: Iyo ukoresheje aka kuma, ikirahuri cyiyasa neza ku buryo bugororotse
Guhenduka: Aka kuma kari ku giciro buri wese yisangamo, kandi kararamba kuko gakoze mu buryo bwizewe.
Kudapfusha ubusa ikirahure: Kubera ko gakata neza ikirahure, gafite n'akandi kuma bikoranye gatuma igihe uhongora ikirahure kigenda kivunguka kitamenaguritse, noneho ibipande bisigaye bikaba byakoreshwa ahandi.
RIVER TRADING LTD, iyo igiye guhitamo igikoresho cyose umukiriya akenera, ihera ku gikomeye, kiramba, cyizewe, kandi buri wese yakwibonamo mu buryo buberanye n'umufuka we. Ariko nanone kikaba gitanga igisubizo ku cyifuzo cy'umukiriya. Nimugane amaduka yacu, igihe cyose muzasangamo ibicuruzwa bijyanye n'ibyifuzo byanyu. Akarusho ni uko ibiciro biri hasi cyane ugereranyije n'ahandi.
REBA AMAFOTO AKEREKANA
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD