IMAKASI YO MU BUSITANI🏡🌳🌻👌🏼

RIVER HEDGE TRIMMER

Abakora mu busitani iki gikoresho bacyita imakasi, ubusanzwe utabonye amashusho yayo, wakeka ko ari imakasi nk'iy'abadozi b'imyenda. Nyamara biteye kimwe ahubwo bigatandukanira mu bunini n'uburemere, uburyo bikoreshwamo. Iyi makasi rero yo mu busitani, yageneze gukora imirimo yo gukata ibyatsi, ibiti n'amashami yabyo.

Ibyo yagenewe gukata mu buryo nyabwo ni amashamishami y'ibiti asumbana, ibyatsi bisumba ibindi ariko bibyibushye byagora kupakupa (coup-coup), imitwe y'udushami tw'ibihuru cg indabo byasubye ibindi mu gihe cyo kugegena urugo n'ibindi bisa nk'ibi.

Ibikwiye kwitabwaho igihe ukoresha iyi makasi.

Soma inkuru...

AKUMA GAKATA IBIRAHURE 👷🏽‍♂️🏚️🪟

River® Glass Cutting Tool

Aka kuma nk'uko kitwa, gakata ibirahure iyo ugakoresha akifashisha aca akarongo ku kirahure kigiye gusaturwa, cga gucibwamo kabiri. Ku mutwe wako habaho akantu k'akaziga ubundi bita diyama, gakomeye ku buryo iyo utsindagiye gasiga umurongo ku kirahure. Mu gihe rero cyo kumanyura ikirahuri kigakurikira wa murongo kikiyasa neza.

Ese aka kuma gakata ibirahure byose?

Read more: ...

KURWANYA UBUKONJE N'UBUHEHERE BW'INZU (HUMIDITY PROTECTION)

DIAMOND MIX - RIVER

Akenshi na kenshi inyito ya Humidité mu gifaransa igereranywa n'ubukonje n'ubuhehere bw'ikintu runaka, igikuta cy'inzu se cg ikindi kintu gishobora kwangirika bitewe no kuninda amazi. Aha turibanda ku bukonje bugaragara ku mazu dutuyemo kuko ari bwo bujyanye n'ikigenderewe aricyo DIAMOND Mix.

N'ubwo abubatsi b'umwuga babizi neza, ko kubakisha ibinyabutabire (Poroduit) bivanzwe mu mucanga n'isima birinda ubuhehere n'iyinjira ry'amazi mu byubatswe, si ko bose babyubahiriza. Cyane cyane ko ahantu hose hataba ubukonje cg amazi menshi yatungurana. Ariko byaragaragaye ko ari ngombwa kubiteganya kabone n'iyo inzu yaba yubatse ahantu hashyuha.

Ese ni ngombwa kurinda inzu kuninda amazi cg ubukonje? (Humidity)

Soma inkuru...

AKUMA KAVUMBURA UMWOTSI N'UBUSHYUHE 👷🏽‍♂️🔥💨🚭

RIVER® Heat and Smoke Detector

Nta muntu n'umwe udatinya umuriro. Uwo ariwo wose waba uw'amashanyarazi, umuriro ukomoka ku bintu biri gushya, mbese umuriro kuwuvuga ubwabyo bituma umuntu asuhererwa.

Abanyamadini n'amatorero bo, bavuga ko hazabaho umuriro utazima. Tureke ibijyanye n'imyemerere ahubwo twigarukire hano ku isi y'ibigaragara bifatika. Iyo witegereje ibintu byaremwe n'ikoranabuhanga rya muntu muri iki gihe, usanga ari byiza. Ariko igikomeye giteye inkeke kandi gikwiye kwitonderwa, ari nayo mpamvu y'iyi nkuru, ni uko byose bikoze mu binyabutabire bishobora gufatwa n'inkongi y'umuriro mu buryo butunguranye, bigashya bigahinduka umuyonga.

Umuriro uteza ibihombo ku rwego rwo hejuru.

Soma inkuru...

🌟UDUPINE DUSHYIRWA KU BIKORESHO.🌟

RIVER CASTERS

Umuntu abonye utu dupira cg udupine, ntiyahita yiyumvisha umumaro watwo; nyamara ni munini cyane nk'uko muri iyi nkuru tugiye kubibereka.

Casters, Swivel wheels, mu cyongereza cg se Roulettes mu rurimi rw'igifaransa, ni utu dupine mwabonye ku mashusho, ariko umumaro watwo ni munini cyane pe. Ingero ni nyinshi ariko muri zo urw'ingenzi twavuga nko kuba waducomeka ku kintu kitayegayega maze bigatuma ushobora kugisunika, cyari kiremereye.

Ingero zifatika z'akamaro katwo n'aho dukoreshwa:

Soma inkuru...