



Akenshi na kenshi inyito ya Humidité mu gifaransa igereranywa n'ubukonje n'ubuhehere bw'ikintu runaka, igikuta cy'inzu se cg ikindi kintu gishobora kwangirika bitewe no kuninda amazi. Aha turibanda ku bukonje bugaragara ku mazu dutuyemo kuko ari bwo bujyanye n'ikigenderewe aricyo DIAMOND Mix.
N'ubwo abubatsi b'umwuga babizi neza, ko kubakisha ibinyabutabire (Poroduit) bivanzwe mu mucanga n'isima birinda ubuhehere n'iyinjira ry'amazi mu byubatswe, si ko bose babyubahiriza. Cyane cyane ko ahantu hose hataba ubukonje cg amazi menshi yatungurana. Ariko byaragaragaye ko ari ngombwa kubiteganya kabone n'iyo inzu yaba yubatse ahantu hashyuha.
Ese ni ngombwa kurinda inzu kuninda amazi cg ubukonje? (Humidity)
Nta muntu n'umwe udatinya umuriro. Uwo ariwo wose waba uw'amashanyarazi, umuriro ukomoka ku bintu biri gushya, mbese umuriro kuwuvuga ubwabyo bituma umuntu asuhererwa.
Abanyamadini n'amatorero bo, bavuga ko hazabaho umuriro utazima. Tureke ibijyanye n'imyemerere ahubwo twigarukire hano ku isi y'ibigaragara bifatika. Iyo witegereje ibintu byaremwe n'ikoranabuhanga rya muntu muri iki gihe, usanga ari byiza. Ariko igikomeye giteye inkeke kandi gikwiye kwitonderwa, ari nayo mpamvu y'iyi nkuru, ni uko byose bikoze mu binyabutabire bishobora gufatwa n'inkongi y'umuriro mu buryo butunguranye, bigashya bigahinduka umuyonga.
Umuriro uteza ibihombo ku rwego rwo hejuru.
Umuntu abonye utu dupira cg udupine, ntiyahita yiyumvisha umumaro watwo; nyamara ni munini cyane nk'uko muri iyi nkuru tugiye kubibereka.
Casters, Swivel wheels, mu cyongereza cg se Roulettes mu rurimi rw'igifaransa, ni utu dupine mwabonye ku mashusho, ariko umumaro watwo ni munini cyane pe. Ingero ni nyinshi ariko muri zo urw'ingenzi twavuga nko kuba waducomeka ku kintu kitayegayega maze bigatuma ushobora kugisunika, cyari kiremereye.
Ingero zifatika z'akamaro katwo n'aho dukoreshwa:
Akenshi iyo umuntu abonye icyuma, cg imashini nk'izi kuri murandasi, agira amatsiko y'icyo ikora. Iyi yo rero ishusho yayo yabanza kugushuka ukayoberwa niba ari inyundo nk'uko umutwe w'inkuru ubikomozaho.
Iyi nyundo mu buryo nyabwo, ikoze ku buryo imbere ifite aho bashyira udusumari twabugenewe, tunyororotse ku buryo kwinjira mu giti, mu rubaho cg icyuma cyoroheje bidatwara umwanya n'imbaraga.
Bigenda bite kugirango umusumari winjire?
Ubusanzwe mu Kinyarwanda izina Robinet ni iritirano ryo mu gifaransa (Robinet), ariko umuntu avuze ko ari igifunga cy'amazi ntabwo yaba yibeshye, wenda nawe usoma iyi nkuru wagira icyo utwunganiraho. Ariko rero iyi Robine ya RIVER® Ifite umwihariko ko ikoze mu ruvange rw'ibyuma bituma itagwa ingese. Ibyo byuma bikaba bikomoka mu mabuye y'agaciro y'umuringa (Copper) na Zinc tutaboneye ikinyarwana.
Ibi rero bituma iyi Robine ikomera mu kuramba, mu kwizerwa mu gutanga amazi azira ubwandu burimo ingese, kandi ino kuba ihendutse buri wese yayigurira.
Ese ko hari Robine zidafunga kandi zigahora zinyera amazi?