



Ubusanzwe mu Kinyarwanda izina Robinet ni iritirano ryo mu gifaransa (Robinet), ariko umuntu avuze ko ari igifunga cy'amazi ntabwo yaba yibeshye, wenda nawe usoma iyi nkuru wagira icyo utwunganiraho. Ariko rero iyi Robine ya RIVERยฎ Ifite umwihariko ko ikoze mu ruvange rw'ibyuma bituma itagwa ingese. Ibyo byuma bikaba bikomoka mu mabuye y'agaciro y'umuringa (Copper) na Zinc tutaboneye ikinyarwana.
Ibi rero bituma iyi Robine ikomera mu kuramba, mu kwizerwa mu gutanga amazi azira ubwandu burimo ingese, kandi ino kuba ihendutse buri wese yayigurira.
Ese ko hari Robine zidafunga kandi zigahora zinyera amazi?
Iki gikoresho abafundi bakunze kwita sifo (Siphon cg caniveau) mu rurimi rw'igifaransa cg mu cyongereza (Gully trap) cyagenewe guhagarika impumuro mbi yaturuka ku munuko uba aho imyanda ihurira.
Kenshi murabizi ko mu bwiherero, mu gikoni ndetse no mu bwogero haturuka amazi yakoreshejwe. Bityo rero aho ajya akirunda, birumvikana ko agira impumuro itari nziza, iterwa nyine n'imyanda.
Mu bwubatsi bwa kinyamwuga rero, iki gikoresho ni ingenzi kuko kirinda ko uwo mwuka ushobora kugaruka inyuma ukaba wanukira mu nzu.
Turunevisi ni igikoresho gikenerwa ahantu henshi cyane. uyikoresha aba ayifashe mu ntoki ze. Yagenewe gufungura no gufunga imisumari yabugenewe, ariyo mu ndimi z'amahanga twita amavisi "Vis / Screws".
Abakora ibya elegitoroniki, umuriro w'amashanyarazi, abubatsi, ababaji n'abandi bakenera iki gikoresho bose. Izi turunevisi rero ziba zitandukanye bitewe n'imisumari ziba zizafungura, cyane cyane uzabibonera ku mutwe wayo. Urugero hari amavisi afite akobo k'agasaraba n'andi afite akobo karambuye nk'akarongo.
Uburyo ikoramo.