



Mu ndimi z'amahanga nk'icyongereza yitwa Magnetic Spirit Level, bikomoka kuri ariya mazi abamo imbere n'ibiyakoze. Ikaba ari igipimo cyagenewe gupima ubuhagarike nyabwo cg ubutambike nyabwo ugereranije n'ubutaka ikintu kiriho. Cyane cyane kugirango kitaba cg cyahengamira uruhande uru n'uru.
Burya abafundi kubera imirimo myinshi bakora kandi ivunanye, ni ngombwa by'umwihariko gutekereza no ku gikoresho kitavunanye.
Uyu mukandara kimwe n'indi imeze nkawo, wagenewe kwambarwa igihe umufundi cg undi wese uri ku murimo ariko yuriye hejuru, kugirango bimurinde kuba yahanuka, maze agakomereka cg akavunika, bikaba byanamuviramo urupfu. Ukoze ku buryo imishumi yawo ifata uburemere bw'umubiri w'umuntu, mu buryo butamubabaza kandi koko bukanamurinda igihe yaba ashatse guhanuka; maze ukarinda ibice by'ingenzi ku mubiri cyane cyane igice cyo haruguru, kirimo umutima, umwijima, ibihaha, impyiko n'ibindi. Mbese igihimba.
Ubusanzwe Mubazi y'amazi ya RIVERยฎ (Water meter) ikererwa mbere na mbere mu gupima no kugenzura ingano y'amaziย anyura mu itiyo, akoreshwa mu ngo zacu, n'ahandi hantu hatandukanye amazi akoreshwa.
Ibipimo rero bitanzwe na Mubazi y'amazi ya RIVERยฎ, ni ingenzi kuko bifasha ibigo bitunganya amazi kumenya ingano y'amazi akoreshwa buri munsi, maze nabyo bigateganya cg bigatunganya amazi akenewe mu buryo burambye kandi ntabure hato na hato.