



Abakora mu busitani iki gikoresho bacyita imakasi, ubusanzwe utabonye amashusho yayo, wakeka ko ari imakasi nk'iy'abadozi b'imyenda.ย Nyamara biteye kimwe ahubwo bigatandukanira mu bunini n'uburemere, uburyo bikoreshwamo. Iyi makasi rero yo mu busitani, yageneze gukora imirimo yo gukata ibyatsi, ibiti n'amashami yabyo.
Ibyo yagenewe gukata mu buryo nyabwo ni amashamishami y'ibiti asumbana, ibyatsi bisumba ibindi ariko bibyibushye byagora kupakupa (coup-coup), imitwe y'udushami tw'ibihuru cg indabo byasubye ibindi mu gihe cyo kugegena urugo n'ibindi bisa nk'ibi.
Ibikwiye kwitabwaho igihe ukoresha iyi makasi.
Aka kuma nk'uko kitwa, gakata ibirahure iyo ugakoresha akifashisha aca akarongo ku kirahure kigiye gusaturwa, cga gucibwamo kabiri. Ku mutwe wako habaho akantu k'akaziga ubundi bita diyama, gakomeye ku buryo iyo utsindagiye gasiga umurongo ku kirahure. Mu gihe rero cyo kumanyura ikirahuri kigakurikira wa murongo kikiyasa neza.
Ese aka kuma gakata ibirahure byose?
Akenshi na kenshi inyito ya Humiditรฉ mu gifaransa igereranywa n'ubukonje n'ubuhehere bw'ikintu runaka, igikuta cy'inzu se cg ikindi kintu gishobora kwangirika bitewe no kuninda amazi. Aha turibanda ku bukonje bugaragara ku mazu dutuyemo kuko ari bwo bujyanye n'ikigenderewe aricyo DIAMOND Mix.
N'ubwo abubatsi b'umwuga babizi neza, ko kubakisha ibinyabutabire (Poroduit) bivanzwe mu mucanga n'isima birinda ubuhehere n'iyinjira ry'amazi mu byubatswe, si ko bose babyubahiriza. Cyane cyane ko ahantu hose hataba ubukonje cg amazi menshi yatungurana. Ariko byaragaragaye ko ari ngombwa kubiteganya kabone n'iyo inzu yaba yubatse ahantu hashyuha.
Ese ni ngombwa kurinda inzu kuninda amazi cg ubukonje? (Humidity)