




Uyu mukandara kimwe n'indi imeze nkawo, wagenewe kwambarwa igihe umufundi cg undi wese uri ku murimo ariko yuriye hejuru, kugirango bimurinde kuba yahanuka, maze agakomereka cg akavunika, bikaba byanamuviramo urupfu. Ukoze ku buryo imishumi yawo ifata uburemere bw'umubiri w'umuntu, mu buryo butamubabaza kandi koko bukanamurinda igihe yaba ashatse guhanuka; maze ukarinda ibice by'ingenzi ku mubiri cyane cyane igice cyo haruguru, kirimo umutima, umwijima, ibihaha, impyiko n'ibindi. Mbese igihimba.
Ese Uyu mukandara ukoreshwa ute?
Ibyo kwitondera igihe ugiye guhitamo iyi mikandara y'umutekano
Ubwoko: kenshi na kenshi iyi mikandara ifite amoko arenga atatu, bitewe n'igikenewe mu kazi. hari iyagendewe kurinda guhanuka, iyagenewe kwambarwa umuntu yimanitse adafite aho ahagarara n'iyagenewe ubutabazi. Ubwo ugahitamo uberanye n'akazi urimo.
Agakondo ko kuwufatisha. (Anchor point). Aka ni akuma kagenewe kuwufatisha ku kintu wizeye, maze igihe ugize ikibazo akaba ari ko kagutabara, mbese witendetseho. Kagomba kuba rero gakomeye, gashobora kwirengera uburemere bwawe n'ibikoresho wikoreye.
Abakozi b'abanyamwuga. Akazi kose gakorerwa hejuru y'ubutaka no ku mazu maremare, kagomba guhabwa abantu babizi kandi babishoboye. Byaba akarusho bakaba barahuguriwe gukoresha cg kwambara iyi mikandara.
Amahugurwa. Ni ngombwa ko abubatsi ndetse n'abo bireba, bakora kandi bakanahugura bagenzi babo mu bijyanye n'ikoreshwa ry'iyi mikandara irinda umutekano neza; ngo hato impanuka zitabatungura.
"AMAGARA ARASESEKA NTAYORWA"