
Uyu mukandara kimwe n'indi imeze nkawo, wagenewe kwambarwa igihe umufundi cg undi wese uri ku murimo ariko yuriye hejuru, kugirango bimurinde kuba yahanuka, maze agakomereka cg akavunika, bikaba byanamuviramo urupfu. Ukoze ku buryo imishumi yawo ifata uburemere bw'umubiri w'umuntu, mu buryo butamubabaza kandi koko bukanamurinda igihe yaba ashatse guhanuka; maze ukarinda ibice by'ingenzi ku mubiri cyane cyane igice cyo haruguru, kirimo umutima, umwijima, ibihaha, impyiko n'ibindi. Mbese igihimba.
Ese Uyu mukandara ukoreshwa ute?
- Igenzura
Mbere yo kuwambara banza ugenzure igihe cyose ko ntaho wacitse, ko imishumi imeze neza kandi ikomeye, ndetse ko n'ibifunga byawo byose byuzuye kandi bikora neza. - Kuwurambura
Mbere yo kuwambara nanone banza uwuhambure, uwurambure neza, urebe ko amapfundo yawo yose n'aho uteranyirizwa hakora neza, kandi unabigerageze mbere. - Kwambara uhereye mu gatuza
Banza uwambare ku gice cyo hejuru mu gatuza, unahambire neza, ariko utibabaza mbese wumva ko utakubangamira. - Kwambara ku gice cy'amaguru
Usoje hejuru, ambika noneho n'igice cy'amaguru, kandi nabwo uhambire mu buryo butakubuza akazi, no gutambuka neza. Mbese utihambiriye cyane. - Igerageza.
Mbere yo gutangira akazi umaze kuwambara, banza uwugerageze nanone uwukurura, cg wifashisha mugenzi wawe ngo arebe ko ugize ikibazo, uyu mukandara wagutabara koko.
Ibyo kwitondera igihe ugiye guhitamo iyi mikandara y'umutekano
Ubwoko: kenshi na kenshi iyi mikandara ifite amoko arenga atatu, bitewe n'igikenewe mu kazi. hari iyagendewe kurinda guhanuka, iyagenewe kwambarwa umuntu yimanitse adafite aho ahagarara n'iyagenewe ubutabazi. Ubwo ugahitamo uberanye n'akazi urimo.
Agakondo ko kuwufatisha. (Anchor point).Β Aka ni akuma kagenewe kuwufatisha ku kintu wizeye, maze igihe ugize ikibazo akaba ari ko kagutabara, mbese witendetseho. Kagomba kuba rero gakomeye, gashobora kwirengera uburemere bwawe n'ibikoresho wikoreye.
Abakozi b'abanyamwuga.Β Akazi kose gakorerwa hejuru y'ubutaka no ku mazu maremare, kagomba guhabwa abantu babizi kandi babishoboye. Byaba akarusho bakaba barahuguriwe gukoresha cg kwambara iyi mikandara.
Amahugurwa.Β Ni ngombwa ko abubatsi ndetse n'abo bireba, bakora kandi bakanahugura bagenzi babo mu bijyanye n'ikoreshwa ry'iyi mikandara irinda umutekano neza; ngo hato impanuka zitabatungura.
"AMAGARA ARASESEKA NTAYORWA"