SUKURA UBWIHERERO BWAWE NA RIVER® TOILE CLEANER 🧼

River® Toilet Cleaner

Isabune yagenewe gusukura ubwiherero ya RIVER® cyane cyane ubu bwa kijyambere, igizwe n'ibinyabutabire bituma ikora uwo murimo nta makemwa. Ikoranye ubuhanga buhanitse kuko yifitemo ubushobozi bwo kurwanya impumuro mbi ikomoka ku mwanda, ikuraho ibizinga bya hato na hato kandi yica udukoko twatera indwara.

Impamvu eshatu za ngombwa mu gukoresha Toile Cleaner ya RIVER®

Ubusanzwe isabune isukura ubwiherero, ifite akamaro kanini, kandi ikemura byinshi bitari isuku gusa nk'uko bikurikira:

  1. Kurandura burundu ubukoko butera indwara
    Mu bwiherero iyo hatagiriwe isuku, haba indiri y'ubukoko butera indwara n'amagi yabwo. Gukoresha isabune yizewe yabugenewe ya RIVER®, byongerera icyizere abakoresha ubwiherero, bikabarinda kuba bakwandura indwara za hato na hato.
  2. Kurwanya ibizinga n'ibibara ku bwiherero.
    Isabune ya RIVER® isukura ubwiherero iyo ikoreshejwe neza. Ibizinga cg ibibara biterwa n'umwanda ntibyiyongere cg ngo bihindure isura nziza ubwiherero buba busanganywe.
  3. Kurwanya impumuro mbi.
    Ubwiherero bufite impumuro nziza, bushimisha buri wese ukeneye kubukoresha. Isabune ya RIVER® yagenewe gusukura ubwiherero, uretse ibyavuzwe haruguru, iyo ikoreshejwe buri gihe kandi neza, isiga mu bwiherero hari impumuro nziza ituje kandi imaramo igihe, kubera ikinyabutabire gihumuza ikoranye.

Uburyo bwiza bwo gukoresha Toilet Cleaner.

  1. Yisuke ku bwiherero kandi uyisigirize neza hose n'aho imyanda inyura, urindire gato nk'iminota 5-10 kugirango n'ubukoko bubashe gupfa.
  2. Nyuma y'icyo gihe wihaye noneho, suka amazi menshi kandi meza ku bwiherero.

Umwanzuro:
Muri iki gihe tugezemo, isuku ntawakwibutsa buri gihe ko ari isoko y'ubuzima*. Gusa uroye iterambere ritarimo isuku ndetse n'ibikoresho bigezweho bitayigiriwe, ibintu byazamba. Usibye kuba abantu barwaragurika, ariko ubwabyo kutita ku bintu bitera ibihombo byinshi. Twirinde rero ingeso yo guterera iyo, kandi ngo agapfa kaburiwe ni impongo*. Isuku y'iwawe izakubahisha mu bawe. Isabune zisukura ziboneka muri RIVER TRADING LTD zo rero, icyiza ni uko buri wese ashobora kuzigurira ku giciro gito, kandi zikaba zujuje n'ibisabwa byose.


Video ikurikira irakwereka uko bikorwa:
kanda aha Uko bakoresha River Tile Cleaner


Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD 09/09/202519:06:13