
Koza ibyombo ni umurimo wa buri munsi, kandi ukenewe cyane. Ntawe utayobewe ko kugirira isuku ibyo turiraho tunyweramo ari byiza kandi biri mu bisigasira amagara yacu.
Iyo rero umuntu atekereje isabune yo gukoresha, ngo asoze uwo murimo ntagereranywa w'isuku y'ibikoresho byo kuriraho, mu yandi magambo ibyombo, ijambo rikomoka mu rurimi rw'igiswayire (Vyombo). Atekereza kabiri kugirango ahitemo isabune nziza, ibyoza bigacya, idahenze kandi yujuje ubuziranenge.
Isabune y'amazi ya RIVER® ni gati ki?
Isabune y'amazi RIVER® yujuje ibisabwa, yoza ibyombo bigacya, bitavunanye kandi igakuraho ibivuta byamatiriye n'indi myanda, yaje ari nk'igisubizo. Waba wogesha intoki cg imashini ku bazifite irakora neza. Ikuraho amavuta yasigaye ku kintu kimaze gukoreshwa, ibiryo byafashe cg byahindura ibara ry'icyo byafasheho ndetse n'udukoko duto tutagaragara twaguma ku bikoresho.
Uburyo bwiza bwo koza ibyombo
- Kubaza gukuraho imyanda: mbere yo koza ibintu banza ukureho imyanda iremereye yafasheho n'intoki cg igikubisho, bibaye ngombwa ubanze wifashishe amazi cg utumbike niba bikomeye cyane, nk'igihe watinze kubyoza. Ubundi biba byiza koza ibyombo ukimara kubikoresha.
- Gutegura amazi: Shyira amazi ashyushye mu ibesani cg aho bogereza ibyombo (Sink mu rurimi rw'icyongereza) wongeremo ibitonyanga by'isabune y'amazi.
- Gutangira koza: Mbere na mbere banza ibintu bitanduye cyane nk'ibirahuri, ibikombe, noneho ukurikizeho amasahani usoreze ku masafuriya kuko kenshi aba yanduye cyane. Ibi bituma udakoresha isabune nyinshi n'amazi menshi.
- Kunyuguza: Nyuma yo koza, unyuguza n'amazi meza byaba byiza ashyushye kandi ahagije kugirango isabune ishireho. Ikindi bishobotse koresha amazi atemba aturuka muri Robinet.
- Kwanika cg kumutsa ibyombo: Igihe umaze kunyuguza, Koresha igitambaro cyumutse cyabugenewe ubihanagure, cg ubishyire aho byumuka neza hari isuku ihagije, kugirango byumuke neza. Byaba byiza ubyanitse ku zuba.
Umwanzuro
Muri iki gihe abantu bafite umwanya mukeya wo gutegura no gukora imirimo yabo ya buri munsi, hakenerwa icyakoroshya akazi kose cyangwa kakihuta kandi gakozwe mu buryo bunoze. Isabuni y'amazi RIVER® yo koza ibyombo iri mu bisubizo byihutisha akazi. Irahendutse kandi ibyombo yogeje bihorana umucyo, impumuro nziza ndetse n'udukoko twatera indwara tugapfa.
RIVER TRADING Ltd yarebye kure rero ibona ko hakenewe umuti w'ibyo byose, maze isabuni y'ibyombo, ishyirwa mubyo itunganyiriza abakiriya bayo.
Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD