KURWANYA UBUKONJE N'UBUHEHERE BW'INZU (HUMIDITY PROTECTION)

DIAMOND MIX - RIVER

Akenshi na kenshi inyito ya Humidité mu gifaransa igereranywa n'ubukonje n'ubuhehere bw'ikintu runaka, igikuta cy'inzu se cg ikindi kintu gishobora kwangirika bitewe no kuninda amazi. Aha turibanda ku bukonje bugaragara ku mazu dutuyemo kuko ari bwo bujyanye n'ikigenderewe aricyo DIAMOND Mix.

N'ubwo abubatsi b'umwuga babizi neza, ko kubakisha ibinyabutabire (Poroduit) bivanzwe mu mucanga n'isima birinda ubuhehere n'iyinjira ry'amazi mu byubatswe, si ko bose babyubahiriza. Cyane cyane ko ahantu hose hataba ubukonje cg amazi menshi yatungurana. Ariko byaragaragaye ko ari ngombwa kubiteganya kabone n'iyo inzu yaba yubatse ahantu hashyuha.

Ese ni ngombwa kurinda inzu kuninda amazi cg ubukonje? (Humidity)

Yego kandi cyane rwose. Iyo inzu ifite ubukonje ntibigira ingaruka kuri yo gusa kuko yasenyuka, kandi ni igihombo kinini, ariko n'abayituye bagira ibibazo by'ubuzima bw'ubuhumekero no kurwaragurika, kuko mu bukonje havukamo udukoko dutandukanye twangiza ubuzima. Ikindi kandi n'ibintu biyirimo nk'ibitanda n'ibikoresho byifashishwa buri munsi nabyo bisaza imburagihe cg bikangirika bigwa ingese cg bikaba byanabora.

Wakwirinda gute se ko ubukonje bwakwangiza inyubako?

Igisubizo nta kindi, uretse umuti wa DIAMOND Mix, kuko iyo yubakanwe n'inzu bituma amazi adashobora kuyinjiramo, cg se ubukonje bwo hanze n'imbere mu nzu. Ibi bituma ihora yumutse kandi ikomeye. Ari byo bitanga umutekano, guhumeka neza kw'abayituye, ndetse n'ibintu biri mu nzu ntibigire ingaruka byaterwa n'imyubakire itaboneye.

DIAMOND Mix ni iki?

Ni umuti (Produit/Product) ukoze mu buryo bubiri: uw'amazi n'uw'ifu (Liquide & Powder). Ukaba waragenewe kuvangwa n'umucanga n'isima mu rwego rwo kongerera inyubako ubudahangarwa buyirinda kwinjirwamo n'amazi yaba agaragara ndetse n'atagaragarira amaso.

Ese inzu zubatswe nta muti wa DIAMOND Mix zirasanwa?

Cyane rwose kuko, ahagaragaye kwangirika gutewe n'ubuhehere bw'umwuka n'ubukonje (Humidity) hose harasenywa hagasanishwa umucanga n'isima birimo DIAMOND Mix. Inzobere za RIVER TRADING LTD zishobora kubibafashamo haba kubasobanurira neza cg kubigishiriza abafundi uko bakoresha uyu muti, nk'igisubizo kirambye.

Reba Video UKO DIAMOND Mix ivangwa:

 

AMAFOTO YEREKANA DIAMOND MIX

 

DIAMOND MIX LIQUID 20L
 

DIAMOND MIX LIQUID 5L

DIAMOND MIX LIQUID 0.5L

 

DIAMOND MIX POWDER 1KG
 

DIAMOND MIX POWDER 25KG

DIAMOND MIX LIQUID 200L


Inkuru yateguwe na Clement Mukimbili
RIVER TRADING LTD