
Tekereza kuri izi ngingo :
- Indwara nyinshi zikomoka ku kudakaraba intoki n'isabune n'amazi meza kandi ashoka.
- Gukaraba intoki ni umwe mu miti irambye yo kugira ubuzima bwiza.
- Niba nta mazi n'isabune biri hafi, nibura koresha Umuti wagenewe kwica ubukoko ku ntoki (Hand Sanitizer) mu kwirinda indwara.
Impamvu gukaraba ari ingenzi.
Gukara intoki ni byiza cyane kuko birinda kwandura indwara nyinshi zirimo iz'ubuhumekero ndetse n'izo munda cyane cyane impiswi. Ubukoko bwinshi bukunze kugenda buva ku muntu bujya ku wundi bitewe no kuramukanya, cyangwa gukorakora ku bintu bitandukanye. Ibi rero byatuma wandura igihe wikozeho nawe utakarabye.
Ingero:
- Gukora mu maso, ku munwa n'intoki zidasukuye
- Gutegura ibyo kurya n'ibyo kunywa kandi utakarabye
- Gukora ku bintu bifite umwanda
- Kwipfuna, gukorora no kwihanagura nyuma nawe ugakora ku bandi, cyangwa ku bikoresho.
Gukaraba intoki bikenewe ryari?
Mu buzima busanzwe kugirango ugumane isuku ihagije, mu muryango wawe, no mu bo mukorana ni byiza guhora ukaraba. Cyane cyane muri ibi bihe tugiye kurebera hamwe byagaragaye ko ari ho hakunze gukwirakwiza udukoko:
- Mu gihe ugiye gutegura ibiribwa, haba mbere na nyuma ubisoje, ndetse no mu gihe urimo ubikora.
- Mbere na nyuma yo gufata ifunguro.
- Mbere na nyuma yo kwita ku murwayi i muhira cg kwamuganga.
- Mbere na nyuma yo kuvura igikomere cyangwa igisebe.
- Nyuma yo kuva mu bwiherero
- Mbere na nyumva yo gukorera isuku umwana, umaze kumuhindurira imyambaro.
- Nyuma yo kwipfuna cyangwa gukorora umaze kwihanagura.
- Nyuma yo gukora ku nyamaswa, ku byo kurya byayo cyangwa umwanda wayo.
- Nyuma yo gukora ku myanda iyo ariyo yose.
Uburyo bwiza bwo koza ibiganza.
Koza ibiganza ubusanzwe biroroshye kuko kenshi tubitozwa tukiri bato. Ariko byagaragaye ko tutabikorana ubushishozi n'ubwitonzi. Niyo mpamvu ari byiza kwita kuri izi ntambwe zikurikira buri gihe:
- Banza utose ibiganza n'amazi meza, kandi ashoka (ya Robinet) akonje cyangwa ashyushye. yafunge maze wongereho isabune.
- Oga neza ibiganza ubinyuranya, ushimashima, inyuma n'imbere, hagati y'intoki naho uhibuke, ndetse n'inzara uzikoremo.
- Tsirima ibiganza byawe nibura kugeza ku masegonda 20. Wanaririmba akaririmbo k'isabukuru y'amavuko kurinda karangira bituma ukaraba neza.
- Unyuguza ibiganza neza n'amazi meza kandi ya Robine, ni ukuvuga ashoka.
- Umutsa ibiganza n'agatambaro keza kabugenewe cyangwa icyuma gifite umwuka ushyushye.
Udafite isabune yo gukaraba wabigenza ute?
Igihe isabune itabonetse kuko kenshi aho tugenda idahari, cyangwa se yashize? Wakoresha Umuti wagenewe kwica ubukoko ku ntoki (Hand Sanitizer). Ahangaha reba neza niba uyu muti ukozwe muri Alukoro (Alcohol-based) kandi ko nibura irengeje ikigero cya 60% bya Alukoro. Ibi kenshi biba byanditse ku gapapuro kari ku icupa.
Inkuru yateguwe na:
Clement Mukimbili 28/04/2025 12:13
Aho yakuwe ihindurwa mu Kinyarwanda:
CDC: ► https://www.cdc.gov/clean-hands/about/index.html
Wikipedia: ► https://en.wikipedia.org/wiki/Hand_washing